User Manual TRAINING CENTER MANAGEMENT SYSTEM NATIONAL INSTITUTE OF STATISTICS OF RWANDA
Uko wakoresha Training Center Management ya NISR. NATIONAL INSTITUTE OF STATISTICS OF RWANDA Iyi serivisi yemerera abanyarwanda gusaba gusura no gukoresha training Center ya NISR. Usaba agomba kuba afite konti kuri Traning Center Management System . Konti ikorwa iyo hakenewe gusaba Gukoresha Training Center. Icyitonderwa: Ntibisaba account kugirango usure iyi system igihe ushaka kumenya amakuru macye yingenzi. Bisaba imunsi umwe kugira ngo hemezwe ko wemerewe gukoresha training center. Ibikenewe:
-
Ukeneye konti ya NISR Training Center Management kugira ngo ubashe guhabwa iyi serivisi.
-
Usaba dosiye agomba kuba afite andi makuru ajyanye nimpamvu ari gusaba gukoresha Training center muburyo bwa pdf. Kurikiza aya mabwiriza yoroshye maze ubashe gusaba gukoresha NISR Training Center management 1
-
Gukoresha urupapuro rwa mbere (Homepage) rwa Sisitemu yo gucunga Ibigo by’amahugurwa bya NISR. Ahanditse “Sign Up” hagufasha gukora konti (Account) igihe ari ubwambere. Ahanditse “Sign In” hagufasha kwinjira muri konti (Account) mugihe usanzwe uyifite. Ahanditse “Contact” hagufasha kuvugana cyanywa koherereza ubutumwa abashinzwe Training Center. Ahanditse “About” hagufasha kubona amakuru arambuye ya Training Center. Ahanditse “User Manual” hagufasha kubona igazeti igusobanurira uko Training Center Management ikoreshwa. Ahanditse “Explore Spaces” hagufasha Kubona ibyumba byose biri muri Training Center Management. Ahanditse “Learning” hagufasha kwiga amasomo atandukanye aboneka muri Training Center. 2
-
Uko ureba ibyumba biboneka muri Training Center Management. 3 Igihe ukanze kuri “Explore Spaces”Ubona amakuru ajyanye nibyumba byose biri muri Training Center.
-
Uko ureba amakuru arambuye ku byumba byo muri Training Center Management. 4 Igihe ukanze kuri “View Detals” Ubona amakuru ajyanye nicyo
cyumba Ibikoresho bikirimo,
umubare w’abantu bakoresha icyo cyumba ndetse nandi makuru acyerekeyeho. -
Uko usaba icyumba muri Training Center Management. Kugirango usabe icyumba usabwa kubanza kwinjira kuri konti (Account) yawe wamaze gukora. Iyo nta konti ufite usabwakuyikora. Mugihe udashaka gusaba icyo cyumba, ukanda “Cancer” ukabihagarika. Aha, uhabona amakuru avuga kucyumba wakanzeho. 5
-
Uko wiyandikisha muri Sisitemu ya Training Center Management. Usabwa kubanza gukora Konti kugirango ubashe gusaba icyumba. Aha wuzuzamo amazina na nimero ya terefon.i Aha wuzuzamo Amakuru y’ikigo gisaba. Iyo umaze kuzuza izina ryabategute Training, wuzuza ahajya Email hanyuma ugakanda ahanditse “Send Code” Ukohererezwa Email ikwemerera gukomeza. Icyitonderwa: Ntago wemererwa gukomeza mugihe utarabona Email iguha uburenganzira bwo gukomeza. 6
-
Kwemeza konti hakoreshejwe ubutumwa bwa email. Uru ni urugero rwa Email wakira iyo umaze gukanda kuri “Send Code” nkuko byavuzwe hajuru. Gukanda kuri “Log to Your Accout” bigufasha kugera aho uri bukorere Umubare w’ibanga na Email, uzajyaukoresha mbere yo kwinjira muri Training Center Management. 7
-
Gusoza igikorwa cyo kwiyandikisha: Amategeko, ibisabwa, no gukora konti. Ukanda ahanditse “I Accept” iyo umaze gusoma Amategeko n’Amabwiriza. Ukanda ahanditse “Read Terms and Condition”. ....... Ukanda ahanditse “Create account” kugirango usozeicyo gikorwa cyo gukora konti. 8
-
Kwinjira muri sisitemu no kwemezwa kwa konti. Iyo ubusabe bwanyu bwemewe, usabwa kwinjira ukoresheje ya email na umubare banga wakoze. Iyo wamaze gukanda “Create account” urategereza hanyuma ukaza kubona Email yemeza ko ubusabe bwawe bwemewe. 9
-
Incamake ya dashboard nyuma yo kwinjira My Booking: igufasha kugenzura ubusabe mwohereje ubwemejwe ndetse nubutaremejwe. Iyo ukanze “Log In” , iyi ni paje iguha ikaze ubanza kugeraho. Aha hagufasha kugenzura ibikorwa byose bizajya bikorerwa muri konti” Account” yawe birimo”
- Gusaba Ibyuma byo gukoreramo Training.
- Kureba no kugenzura ubusabe mwohereje, mwohererejwe.
- Kugenzura ubukorwa no kumenya abazitabira trainings ndatse nabitabiriye trainings igihe zirangiye, nibindi... Book a Room: igufasha gutangira gusaba icyuma. Rooms: igufasha gutangira gusaba icyuma. Book a Room: igufasha gutangira gusaba icyuma Help & Support: igufasha gutanga ibitekerezo cyangwa Gusaba ubufasha. Book a Room: igufasha gutangira gusaba icyuma. 10
- Uko uhitamo Icyumba uzakoresha muri Training Center. Uhitamo icyuma ushaka hanyuma ugakanda kuri“View Details” kugirango ubone amakuru arambuye yerekeye kuri icyo cyumba. 11
Iyo Wamaze kwemererwa gukora konti igihe ukanze “Book now” wemererwa gukomeza. Book Now 12
-
Guhitamo amatariki wifuza gukoresha Ikigo cy’Amahugurwa. Uhitamo amatariki ukwezi, n’umwaka wifuza kuzakoreshaho icyo cyumba. Ukanda “Book Selected Dates” Ugakomeza. 13
-
Gutanga ibisobanuro byo gusaba Icyumba. Iyo wamaze kuzuza ibisabwa byose ukanda ahanditse “Submit Booking” ukohereza ubusabe. 14
-
Kwemezwa k’ukubika n’intambwe zikurikira. Ahangaha ubona ubutumwa bwemeza ko ubusabe bwawe bwoherejwe. Ushobora no kubona email ikubwira ko ubusabe bwawe bwakiriwe kandi bugiye gusuzumwa. Ushobora kandi gukanda ahandditse “New Booking” ukongera gusaba ikindi cyumba. Ushobora kandi gukanda ahandditse “Return to rooms” ugasubira aho wari watangiriye gusabira icyumba. 15
-
Gusobanukirwa n’ubutumwa bwa email bujyanye n’uko ubusabe buri kugenda. Iyi ni email wohererezwa ikumenyesha ko ubusabe bwawe bwakiriwe kandi buri gusuzumwa kugira ngo harebwe niba bwujuje ibisabwa. Iyi ni email wohererezwa ikumenyesha ko ubusabe bwawe bwasuzumwe neza kandi bwemejwe kandi ko wemerewe gukomeza izindi gahunda. Iyi ni email wohererezwa ikumenyesha ko ubusabe bwawe bwasuzumwe neza kandi butemejwe cyangwa ko hari ibindi bisabwa mbere yuko bukomeza. 16
-
Gukurikirana ubusabe n’ibikorwa binyuze muri “My Events”. Iyo ukanze ahanditse “My Events”, uhabona ibikorwa cyangwa ubusabe bwawe burimo gusuzumwa, ubwamaze gusubizwa ndetse n’ubutarasubizwa. 17
-
Kohereza no kureba ibitekerezo (feedback) by’abitabiriye. Iyo ukanze ahantu handitse “Feedback”, ugafashwa gutanga ubutumwa, ibibazo cyangwa ibitekerezo bitandukanye. Aho kandi ushobora gutanga ibyifuzo cyangwa igitekerezo ku buryo ibintu byanozwa. 18
-
Gukurikirana uko ubusabe n’ibikorwa bigenda. Aha kandi ubona amakuru ajyanye n’uko ubusabe bwawe bugenda bukurikiranwa, nk’igihe byatangiye, igihe bishobora kurangirira, n’andi makuru y’ingenzi afasha kumenya aho ubusabe bwawe bugeze. 19
-
Guhagarika ubusabe bwari bwatanzwe. Aha uhakoresha iyo ushaka buhagarikwa ubusabe mwohereje bitewe n’impamvu zitandukanye. 20
-
Guhindura amatariki y’igikorwa gisanzwe. Aha ushobora kuhakoresha mugihe ushaka guhindura ibyo wasabye, nk’itariki, amasaha cyangwa andi makuru ajyanye n’ubusabe bwawe. 21
-
Gucunga no kureba abitabiriye amahugurwa Aha kandi hagufasha kubona amakuru y’abazitabira amahugurwa (training), urugero nk’umubare w’abitabiriye, niba bafite abana cyangwa se batabafite, ndetse n’abasoje amahugurwa igihe yatangiye n’igihe yarangiriye. 22
-
Kongeramo abitabiriye cyangwa abazitabira bashya mu gikorwa cy’amahugurwa. Aha hagufasha guhindura urutonde rw’abazitabira amahugurwa (training). 23
-
Gusangira no gucunga link y’ibitekerezo by’abitabiriye. Iyi ni Link ushobora koherereza abitabiriye amahugurwa, kugirango batange ibitekerezo cyangwa ibyifuzo byabo ku mahugurwa bahawe ndetse na training center yabakiriye. Aha uhakoresha igihe ushaka gufasha cyangwa kugenzura ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye amahugurwa (training) zirangiye. https://training.statistics.gov.rw/ event/feedback/311 24 Mbere yo gutanga ibitekerezo cyangwa ibyifuzo ubanza kuzuza Email aha habugenewe.
-
Gutanga ibitekerezo nk’uwitabiriye. Aha uhatangira ibitekerezo cyangwa ibyifuzo, hanyuma ugakanda ahanditse “Submit Feedback” kugirango wohereze ubwo butumwa. Ubu ni ubutumwa wakira igihe umaze gutanga ibitekerezo cyangwa ibyifuzo. 25
-
Gusuzuma ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye. Aha niho ugenzurira ibitekerezo cyangwa ibyifuzo byoherejwe. 26
-
Gukoresha uburyo bwa “Help and Support Chat. Aha uhandika ubutumwa, igitekerezo cyangwa icyifuzo, mugihe uri gukoresha Training center management. Aha uhakanda mugihe ushaka kohereza ubutumwa, igitekerezo cyangwa icyifuzo, muri Training center Mmanagement. 27
-
Uko wasaba ubufasha 27 Mugihe mukeneye ubufasha mwahamagara imwe muri izi nimero za Telefoni:
-
+250 788 552 732
-
+250 78 5712 394
-
+250 782 868 825
-
+250 780 128 738
NISR TRAINING CENTER MANAGEMENT SYSTEM User Manual.